Ihinduka rya Pawulo intumwa

25 Mutarama | Umunsi mukuru usanzwe | Intu 23,3-16; cg Intu9,1-12; Mk 16,15-18
Mutagatifu Pawulo yari umuyahudi wo mu muryango wa Benjamini. i Tarisi muri Sirisiya yavukiye, abaturage baho bose bari Abaromani, n’abatari bo ku buvuke bari barabihawe. Bene wabo, Abayahudi, bari baramuhesheje inyigisho zikomeye z’icyo gihe. Nuko abarirwa akiri muto mu bafarizayi baho bashimwaga. Pawulo atarahinduka ngo agarukire Kristu, yitwaga Sawuli. Yari atsimbaraye cyane ku muco mukuru wa Kiyahudi, bituma yanga inyigisho zose zawubangamiraga z’ibyaduka, akazira atyo ubukristu. Batangiye kujujubya no kwica abakristu arishima, arahaguruka atera aho babakekaga hose. Bamaze kumenesha abakristu b’i Yeruzalemu asaba inzandiko zo kujya gufata ab’i Damasi. “Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti “Sawuli, Sawuli urantotereza iki?” Sawuli arabaza ati: “Uri nde Nyagasani?” iryo jwi rirasubiza riti: “Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mujyi, bari bukubwire icyo ugomba gukora”. Bagenzi be bari kumwe murugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara nubwo yabumburaga amaso, ntacyo yabonaga. Bagenzi be niko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona, ntacyo arya nta nicyo anyway(Intu9,3-9). Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi maze atangira adatinze kwamamaza mu nsengero ko Yezu ari Umwana w’Imana. Abamwumvaga bose baratangaraga maze bakabaza bati: “Mbese uyu si wawundi wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambazaga iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugirango abashyikirize abatware n’abaherezabitambo?”. Ariko Sawuli arushaho gukomeza, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ariwe Kristu (Intu 9,20-22). Pawulo yakomeje gusenga cyane ashimira avuga ati: “Ndashimira cyane Kristu Yezu umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiriye kwizerwa, maze akantorera kumukorera” (1Tim 1,12).