Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya

15 Kanama | Liturijiya y'umunsi | Hish 11,19;12,1-10; 1kor 15,20-26; Lk 1,39-56
Uyu munsi mukuru urasanzwe kuva kera cyane muri Kiliziya. Duhimbaza mu byishimo byinshi uwo munsi w’ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi w’Imana utarasamanywe icyaha. Yatubanjirijeyo, bityo natwe bigatuma twizera ko umunsi umwe tuzashobora kumusanga aho yicaye mu ijuru. Ivanjiri y’uwo munsi irangizwa n’indirimbo ya Bikiramariya “Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,.. Ushobora byose yankoreye ibitangaza,Izina rye n’iritangatifu..”(Lk 1, 47-49)