14 Nzeli |
Umunsi mukuru usanzwe |
Ibar 21,4-9 cyangwa Fil 2,6-11; Yh 3,13-17
Uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. Iyo Kiliziya yubatse ku mva ye i Yeruzaremu. Umusaraba mutagatifu n’ikimenyetso cy’amizero y’abakiristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakiristu imbuto y’ubugingo, binyuze muri Kiristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.