22 Gashyantare |
Umunsi mukuru usanzwe |
1Pet 5, 1-4; Mt 16, 13-19
Uyu munsi mukuru ni uwo hambere muri Kiliziya. Utwibutsa ijambo Yezu yabwiye Petero, ati :«Uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye». Kuri uyu munsi tujye twibuka gusabira cyane Papa kugirango akomeze atubere inkingi ikomeza ukwemera kumwe muri Kristu, kandi Roho Mutagatifu amumurikire mu byemezo bikomeye agenewe gufata.