Inyasi w’Antiyokiya

17 Ukwakira | Umunsi wibukwa | Fil 3, 17 - 4,1; Yh12, 24 - 26
Inyasi akiri umusore yabanye cyane n’intumwa za Yezu, inyigisho zabo ziramunyura maze yemera kubatizwa. Ni naho yakomoye ubwitagatifuze bamuvugaho. Ubwitonzi n’ubuhanga yari afite, byatumye bamutora ngo abe Umwepiskopi wa Antiyokiya. Yabaye Umwepiskopi wubahirije Kiliziya koko ndetse aba kandi n’ikirangirire kubera ubutwari bwe. Abakristu b’i Antiyokiya yabayoboye imyaka myinshi cyane. Nyuma yaje gufatwa n’umwmi Trayani warwanyaga ubukristu amucira urubanza rwo gupfa. Nuko uwo mwami ategeka ko bajugunya Inyasi hagati y’intare zishonje. Baramufashe rero bakora urugendo rurerure bamujyana i Roma. Mu nzira, aho anyuze hose rubanda rukamutangarira, rumuha impundu nk’umwami kubera ubutwari n’ishema yari afite ryo gupfira Imana. Igihe inyasi ageze I Roma yandikira abakristu arababwira ati: « Nje guhabwa amenyo y’intare ngo zintapfune nk’ingano basya zigakorwamo umugati; bityo najye nkunde mbe umugati mwiza wa Kristu ». Ku bwe, ikimenyetso kidasibangana cy’ababatijwe bakunda Imana yabo na Roho ubarimo ni ubuvandimwe bwa za Kiliziya zose zunga ubumwe n’umwepiskopi wazo. Nuko yungamo ati: « Mukwiye kugira igitekerezo kimwe n’icy’umwepiskopi wanyu ». Yashimye cyane abakristu be bamubaniye nk’uko Kiliziya ibana na Kristu, Kristu na we akaba umwe na Data wo mu ijuru, mu rusobe rw’ubumwe bw’isi yose. Igihe kigeze cyo gutangwa, mu maso y’imbaga n’abashungerezi bari bateraniye aho, Inyasi bamujugunya hagati y’intare zifungiranye zashonje cyane. Nuko ziramwadukira ziramutanyaguza zimumaraho. Utugufwa zasize aba ari two abakristu batora bajya kuduhamba Antiyokiya. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yasanze shebuja mu bwami bw’ijuru.