Inyasi wa Loyola

31 Nyakanga | Umunsi wibukwa | 1 Kor 10,31-11,1 ; Lk 10,1-9
Inyasi wa Loyola, wo mu bwoko bw’Ababasike (Basques) bo muri Espanye, yavutse mu mwaka w’1493, ari umuhererezi mu bana cumi na batatu. Se yifuzaga ko yazaba umusaseridoti. Nuko Inyasi afite imyaka cumi n’ine, se amushyirisha mu rwego rugengwa n’amategeko ya Kiliziya. Nyamara we yabyirukanye amatwara yo kuba umusirikare. We ariko yari agambiriye ikuzo ry’isi no kubaho neza nk’urungano rwe rwo mu gihe cye. Icyakora yari afite umwete wo kuzuza umurimo ashinzwe no kumvira abamutegeka. Mu mwaka w’1520, Inyasi yakomerekeye cyane mu ntambara y’i Pampeluna. Nyuma y’aho asubira iwabo ahoy amaze igihe kirekire mu burwayi. Yarababaye kubera imvune, ariko kandi agashavuzwa cyane nuko yari intwari none akaba aryamye ntacyo ashoboye. Ariko rero Imana igeza uwayo aho ishaka itamucishije aho we yateganyaga! Muri ubwo burwayi Inyasi yaje gushaka gusoma ibitabo byerekeye ubutwari bwa gisirikare n’amarere yabo. Muri iyo nzu haboneka ibitabo bibiri bidahuje n’ibyifuzo bye. Hari icyitwa “Ubuzima bwa Kristu” hakaba n’“Imibereho y’Abatagatifu”. Inyasi yari afite umutima wakira ukuri. Ibitabo arabisoma, arabisubira, ageza ubwo yumva ko Kristu ashobora kumubera umutware uruta abandi. Nyuma, yasanze kandi ingero z’imibereho y’Abatagatifu zirimo ubutwari burenze ubwo yaharaniraga mu ntambara z’isi. Aho akiriye yahagurukanye ubwitange busumbye ubwo yari afite mu gisirikare, ashaka kwiha Kristu wese. Nuko yiyemeza kujya i Yeruzalemu ngo ahigire kuba ingabo ya Kristu Yezu. Nibwo ahisemo gutwara ibendera ry’umusaraba wa Kristu aho gutwara ibendera ry’abami b’isi. Mu ijoro ry’uwa 24 rishyira uwa 25 Werurwe, ku munsi mukuru w’ukwigira umuntu kwa Jambo (Annonciation), Inyasi yaraye asenga. Yitura Kristu intore y’umwihariko. Ubwo bucya yahinduye imyambaro, ahindura intwaro n’imico. Kuva icyo gihe aba umusirikare wa Kristu, intore itegereje aho shebuja azayohereza. Muri ubwo bwitange, ariko yari ataramenya neza icyo agomba gukorera Imana uretse kuvuga nka Kristu ati : “Ndaje Dawe nkore ugushaka kwawe”. Urumuri rwa Kristu yaruboneye mu bwiherero bw’i Manrese. Inyasi yaharwaniye n’ibitekerezo byinshi bikunda kwibasira ugishaka inzira z’Imana. Yarangije umwiherero w’i Manrese abonye neza icyo Kristu amushakaho. We ubwe arivugira ati : “Nabonye kandi numva, ndetse nyurwa n’ukuri kw’amabanga y’ukwemera Kristu”. Kuva ubwo Inyasi yumvise ko ubukristu bwe ari ukubera Kristu intumwa abinyujije ku bashinzwe Kiliziya, cyane cyane kuri Papa we Gisonga cya Kristu hano mu nsi. Aho Inyasi arangirije umwiherero w’i Manrese, akiyegereza incuti basangiye umugambi wo kuba intore za Kristu, ntiyatuje gushaka ukuntu yatunganya kurushaho ubutumwa yitabiriye. Nubwo yari akuze, yaciye bugufi asubira ku ntebe y’ishuri, nuko kwiga akabifatanya n’ibikorwa by’urukundo. Imibereho ya Inyasi ikaba yararanzwe no gusenga kimwe no gufasha abandi gufutukirwa n’inzira z’imibereho yabo. Yari azi kwicisha bugufi bijyana no guharanira gukora neza icyo abona cyisumbuye ibindi. Nibyo abamuzi neza bise “magis” ya Inyasi. Ari byo kuvuga guharanira gukora icyisumbuye kuruta ibindi mu nzira zihesha Imana ikuzo. Inyasi yari azi kwitanga mu butumwa akamenya kandi no gutuza mu isengesho, ndetse akagira n’ingabire yo gutoza abandi guharanira ubutungane. Yadusigiye umurage abamukomokaho bahiniye muri aya magambo ngo : “Ad majorem Dei gloriam” bivuga “Kuberaho gukuza Imana muri byose”. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi ntego, Inyasi yashyizeho imyitozo y’ukwiherera kumara ukwezi. Imyitozo Inyasi ubwe yakoze ayikoresha n’abandi. N’ubu rero ikaba igifite akamaro n’agaciro gakomeye mu gufasha ushaka kumenya neza ugushaka kw’Imana mu mibereho ye. Inyasi yatabarutse kuri 31 Nyakanga 1556 amaze guha umuryango w’Abayezuwiti amatwara yo kumenya guhuza isohozabutumwa n’igihe gihagije cyo gusenga bigomba kuranga intore ya Kristu.