Irene

28 Kamena | Umunsi wibukwa | 2Tim2,22-26; Yh 15,1-8
Irene yavukiye muri Aziya ariko mu bwoko bwe akaba Umugereki. Akiri muto yakundaga gukurikira neza inyigisho za Mutagatifu Polikarpo wari umwepiskopi wa Smirni. Yahase cyane kwiga iyobokamana ku buryo bunonosoye, yize kandi n’inyigisho nyinshi zisobanura imibereho y’abatagatifu. Ni nayo mpamvu yashoboye kwandika igitabo kiza cyane kivuguruza inyigisho z’ibyaduka zaje nyuma ziyita amadini y’ukuri. Aho abereye umudiyakoni muri iyo Diyosezi ya Mutagatifi Polikarpo aharanira ubutungane adatezuka, abera abakristu amizero n’ibyishimo kubera umwete yari afite wo kogeza ingoma y’Imana. Nyuma Polikarpo yamwohereje kwamamaza Ivanjili mu Bufaransa. Haciye iminsi ahawe ubusaseridoti, Potini wari umwepiskopi wa Lyon yamuhaye ubutumwa bwo gushyikiriza Papa i Roma. Mu gihe rero yari muri urwo rugendo, nibwo abanzi ba Kiliziya bigabije abakristu mu Bufaransa maze babica urupfu rubi. Uwa mbere wishwe i Liyo ni umwepiskopi waho Potini, hakurikiraho abandi bakristu benshi cyane. Irene yagumye i Roma, nyuma aho amahoro agarukiye Papa amugira umwepiskopi wa Liyo, asimbura Potini. Irene rero agaruka i Liyo, ari umwepiskopi, yihata cyane cyane kuzanzamura Kiliziya yari yazahaye bikomeye. Ibyo abishobozwa mbere na mbere n’amasengesho ye, inyigisho ze n’ukwigomwa kwe. Nti byatinze na none Kiliziya yongera gutotezwa nka mbere, abakristu benshi baricwa; Irene yishwe mu ba mbere. Irene yari yaratoje abakristu gahabwa Isakramentu ry’Ukaristiya, kuko nk’uko yabivugaga, ni ryo riduha ingabire zihoraho rikaduha ubusabane n’Imana igihe tukiri ku isi, rikadutegurira ubumwe tuzagirana n’Imana mu bwami bwayo.