Isidori

04 Mata | Liturijiya y'umunsi | 1 Kor2,1-10; Mt 25, 14-30
Igihugu cya Espanye cyishimira cyane ko cyagize amahirwe yo kugira umuryango wabyaye abatagatifu b’abavandimwe: Leyandri, Fulgence, Florence na Isidore wari bucura. Isidori yarezwe na mukuru we Leyandri wamukundaga bitangaje ariko ntamuteteshe na gato. Icyo gihe Leyandri yari umwepiskopi wa Siviye. Aho Isidori arangirije amashuri, yafashije mukuru we mu mirimo y’uburezi, aba umwarimu. Uwo murimo watumye arushaho gukunda gusoma ibitabo bitagatifu. Buhoro buhoro, Isidori yarushijeho gucengerwa n’iyobokamana; nuko bidatinze yiyegurira Imana, aba Umumonaki. Nyuma y’urupfu rwa mukuru we Leyandri, abakristu basabye ko yasimburwa na Isidori yashishikajwe cyane no gutoza abantu ubukristu, bitari mu nyigisho gusa, abikora mu nyandiko ze nziza no mu kurera urubyiruko; anatoza kandi bose imigenzo myiza mu mibereho yabo ya buri munsi. Bavuga ko Isidori yari yaramenyeshejwe n’Imana umunsi azapfiraho. Kuri uwo munsi yagize ati:«Nimunjyane mu Kiliziya». Ahageze bamuha amasakramentu, nuko ako kanya ahita apfa. Hari mu mwaka wa 636.