Itahwa rya Bazilika ya Mutagatifu Petero n’iya Mutagatifu Pawulo

18 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi | Intu 28, 11 - 31; Mt 14, 22 - 33
Nyuma y’imva yakujijwe ya Kristu I Yeruzalemu, imva z’Intumwa Petero na Pawulo I Roma, kuva mu ntangiriro z’ubukristu, ziri mu hantu abakristu bakunze gukorera urugendo rutagatifu. Mu kinyejana cya IV, ni bwo bubatse Kiliziya hejuru yazo. Bazilika ziriho ubu zasimbuye iza kera, zihabwa umugisha ku wa 18 Ugushyingo mu 1626 (iyo ni iya Mutagatifu Petero) no ku wa 10 Ukuboza 1854 (iya Mutagatifu Pawulo). Kubera ko muri liturujiya urwibutso rwa Mutagatifu Pawulo rutajya rusigana n’urwa Mutagatifu Petero n’umunsi wo guhimbaza itahwa rya bazilika zabitiriwe wakomeje kuba itariki ya 18 Ugushyingo.