09 Ugushyingo |
Umunsi mukuru usanzwe |
Ezk 47, 1 - 12 cyangwa 1kor 3,9 - 17; Yh 2,13 - 22
Burya Papa niwe mwepiskopi wa Roma na Kiliziya nkuru y’i Laterani ikaba ariyo Katedrali ye. Yubatswe n’umwami w’abami witwa Konstantini ahagana muri 320, maze mu binyejana cumi byose, abapapa bayituramo n’abakiristu benshi bayihererwamo Batisimu. Ni yo Kiliziya bita «umubyeyi n’urugero rwa Kiliziya zose». Muri Kiliziya yose, bahimbaza itahwa ry’iyo Kiliziya buri mwaka.