25 Ukuboza |
Umunsi mukuru ukomeye |
Misa y’igicuku: Iz9, 1-6, Tito2, 11-14; Lk2, 1-14 Misa yo ku manywa: Iz52, 7-10; Heb1, 1-6; Yoh1, 1-
Abenshi mu bantu batuye isi bahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Kuri uwo munsi twe abakristu twibukaho ivuka ry’umucunguzi wacu Yezu Kristu. Ni umunsi mukuru w’ibyishimo, umunsi w’ihumure, uvubura amahoro n’ubutungane mu mitima y’abemera bose. Kuri uwo munsi, turishima tukanezerwa kuko Sugi yasamanywe isuku, Cyubahiro cy’isi, Bikira Mriya, yatubyariye Umukiza. Turishima tugahimbarwa kuko Soko y’ibyiza n’ubugingo bwa byose yemeye kuza muri twe. Turishima tukanezerwa kuko Imana Data yadukunze ikemera kwigira umuntu nka twe. Turishima tukanezerwa kuko ubuzima buzira urupfu bwatashye muri twe.