11 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 2 Gicuransi 1940 Papa Piyo wa XII yashyize mu rwego rw’abatagatifu umukobwa w’umutaliyanikazi witwaga Jema Galgani. Uwo mukobwa yapfuye afite imyaka makumyabiri n’itanu gusa. Yari yarabaye impfubyi akiri muto, ajya kwihakirwa kwa Luka wari umucuruzi w’imiti. Yakoraga imirimo yose neza, ntiyinubire na rimwe imvune. Uwo mwana yatangazaga bose kubera ukwitagatifuza kwe n’ukwicisha bugufi. Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, kenshi yatwarwaga buroho mu masengesho, akagira n’ibikomere ku mubiri we nk’ibya Yezu ku musaraba, ndetse akabira n’icyuya kivanze n’amaraso. Kubera ukwicisha bugufi kwe ibyo byose ntawe yigeze abibwira cyangwa ngo abyamamaze. Imibabaro yose yagize yayakiranaga umutima mwiza, ahubwo byose akabitangaho impongano z’ibyaha by’abantu. Cyakora Jema ntiyarambye kuri iyi si. Yapfuye ku itariki ya 11 Mata 1903.