Joriji

23 Mata | Liturijiya y'umunsi | Hish 12,10-12 Yh 12,24-26
Amateka ntacyo atubwira gikomeye cyane ku mibereho ya Joriji. Bavuga gusa ko yari umusirikare w’intwari mu ngabo z’Abaromani, akaba yarahowe Imana ku ngoma ya Diyoklesiyani, bamwicira bugufi ya Lydda muri Palestina. Ubutagatifu bwe bwamamaye vuba na vuba mu bihugu by’Uburayi. Mu bwongereza ho batangiye kumwambaza mu kinyejana cya munani. Mu gihe cyo hambere, Joriji yari Mutagatifu murinzi wa Kiliziya y’Ubwongeleza akaba n’umurinzi w’abaskuti.