14 Ukwakira |
Umunsi wibukwa |
2Kor 3, 1 - 6; Yh21, 15 - 17
Mu buto bwe, ntawari gukeka ko Kalisti yazaba umwe mu basimbura ba Mutagatifu Petero I Roma. Kalisti yavutse ku babyeyi baciye bugufi, bari abashumba b’amatungo I Roma. Amaze gukura na we yabaye umushumba w’amatungo y’umworozi w’Umuromani witwaga Karpofori. Imirimo yamubanye myinshi amatungo arakena. Kubera gutinya uburakari bwa shebuja ahitamo guhunga. Nyuma shebuja yaramufashe, arafungwa, ategekwa gukora imirimo ivunanye cyane y’agahato. Yahahuriye n’imfungwa z’abakristu maze bamufasha cyane kurushaho kwitagatifuza. Aho arekuriwe yagiye I Roma, asaba kwiyegurira Imana. Hashize igihe yahawe umurimo wo gutunganya neza irimbi rinini cyane rigenewe gushyingurwamo abakristu bahorwa Imana, kandi ari nako akomeza gukora indi mirimo ya Kiliziya. Papa Zerafini aho atabarukiye, Kalisti ni we watorewe kumusimbura ku ntebe y’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya. Yayoboye imyaka itanu. Ayiyobora ariko mu gihe gikomeye cyane, yibasiwe n’abayitotezaga. Icyo gihe arwanira Kiliziya ishyaka, arwanya bikomeye aboshyaga abandi guhakana amahame y’Ivanjili cyane cyane abahakanaga Ubutatu Butagatifu. Yafashije abakristu bafatwaga abakomeza mu kwemera; abahowe Imana nabo bagahambwana icyubahiro gikwiye. Ibyo byose kandi yabikoraga adatinya ko na we ubwe yafatwa akagirirwa nabi. Nyamara rero intambara yakajije umurego, abakristu baricwa, nuko Kalisti na we ayigwamo mu mwaka wa 222 i Roma.