Kamili wa Lellis

14 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | Tobi 12,6-13; Lk 10,25-37
Kamili yavukiye mu karere ka Napoli mu mwaka w’1550. Kamili yari umuntu ufite imbaraga nyinshi kandi akaba umwana w’umusirikare. Kubera ko yari umusore w’ibigango, yumvaga na we agomba kuzaba umusirikare. Ariko yohotse mu ngeso mbi, bimuviramo uburwayi. Igihe yari mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Yakobo, umurinzi w’abarwayi bafite indwara zidakira, ni bwo yisubiyeho, agarukira Imana, biturutse ku gahinda n’ibyago yabonaga ku barwayi. Ijambo rya Yezu ngo : “Nari ndwaye maze uransura”, ryaramucengeye nuko afatwa n’urukundo rudasanzwe rw’izo mbabare. Yabanje kuba umuforomo udakorera igihembo muri ibyo bitaro, hanyuma abumbira hamwe bagenzi be bari bahuje umugambi. Ni bo babaye ishingiro ry’umuryango w’Abagaragu b’Abamugaye, twakwita “Abakamili”. Icyicaro cyari hafi ya Kiliziya ya Mutagatifu Madalena. Aho Kamili abereye umusaseridoti, ni ho yabaye ahuzuriza igitekerezo cye cy’urukundo kugeza apfuye. Nubwo Kamili yaje kurwara indwara z’igifu n’iz’umutwe, n’izindi ziterwa n’amaraso avurira mu myanya imwe y’umubiri, kimwe n’indwara z’uruhu zindi… ntibyamubuzaga kuzenguruka ibitaro areba icyo buri wese akeneye, akihanganira n’abarwayi barwaranye umushiha. Yakundaga kuvuga ngo : “Icyampa umutima wagutse nk’isi”. Kamili yapfuye ku itariki ya 14 Nyakanga 1614. Papa Lewo wa XIII yamugize umurinzi w’abaforomo n’uw’ibitaro.