Karoli Boromeo

04 Ugushyingo | Umunsi wibukwa | Int 20,17 - 36; Yh 10,11 - 16
Karoli yavukiye mu Butaliyani, tariki ya 2 Ukwakira 1538. Nyina yari mushiki wa Papa Piyo wa Iv. Kuva akiri muto, yagaragaje urukundo rukomeye afitiye Imana akaba ndetse yari n’umwana ushiritse ubute kandi ukunda kwiga. Ibyo byatumye n’ababyeyi be bahitamo kumushyira mu mashuri yayoborwaga n’abihayimana, bagirango ahanini bizamufashe kugera ku cyifuzo cye cyo kuzaba umusaseridoti. Ageze ku myaka makumyabiri n’ibiri, Papa Piyo, wari nyirarume, yamushimye ubwitonzi n’ubuhanga amubonaho, amuha imirimo ikomeye i Roma. Ntibyatinda ndetse ahabwa ubwepiskopi, nyuma banamugira umukaridinali. N’ubwo ariko yahawe ikuzo ry’ubwepiskopi n’ubukaridinali akiri muto cyane, ntibyatumye akurizaho kuba yakwikuza na gato. Ahubwo yihatiye cyane kubera bose urugero muri byose ndetse icyo gihe binatangaza benshi. Agaragaza rwose ishusho y’umukristu nyawe, n’uruhare rubereye koko umwepiskopi n’umukaridinali mu mirimo ya gitumwa. Yarushijeho kugaragaza umurimo w’Intumwa y’Imana arengera imbabare igihe i Milani hateye indwara y’icyorezo yatsembaga imbaga. Yarengeye abarwayi benshi n’abakene kugeza n’ubwo yemeye kugurisha igitanda cye kugirango abone uko agoboka abari mu kaga. Ni abo yemeye kugumana nabo, abaturamo, ahitamo kandi no gusabiriza ku nzira kugirango abarwaneho. Karoli Boromeo yitabye Imana akiri muto, afite imyaka mirongo ine n’itandatu gusa. Abakiristu baramuririye bikomeye ndetse ntibashidikanya kwemeza ko yari Intumwa Imana yari yaraboherereje. Niwe wamamaje hose amashuri y’amaseminari arerrwamo abitegura kuzaba abasaseridoti.