Karoli Rwanga na bagenzi be

03 Kamena | Umunsi wibukwa | 2 Mak7,1-14; Yh 12,24-26
Abahowe Imana makumyabiri na babiri b’Abaganda, batwibutsa abahowe Imana mu myaka ya mbere ya Kiliziya. Babishe urw’agashinyaguro, bamwe babacagagura ingingo zose, abandi babagabiza inyamaswa, abandi babaca imitwe. Abagera kuri cumi na batatu muri bo babahambiriye mu miba y’imbingo barakongeza, batikiriramo. Muri abo bose harimo abakuru n’abato: Matiyasi Mulumba yari afite imyaka mirongo itanu, Kizito we yari afite cumi n’itatu. Abenshi bari abasore bo mu kigero k’imyaka cumi n’itandatu na makumyabiri n’ine. Igicumuro cyabo ngo cyari uko ari abantu bakunda gusenga. Baza no kuzira ko bangaga ingeso mbi z’ubusambanyi zari zaraheranye umwami Mwanga n’intore ze. Abo baziranenge bakomezwa cyane na Karoli Rwanga wari mukuru muri bo, abatiza bane bari batarabatizwa. Ubugizi bwa nabi bw’umwami Mwanga, bwahitanye abakristu benshi b’abagatolika n’abaprotesitanti. Kuva ku wa 15 Ugushyingo 1885 kugeza ku wa 27 Mutarama 1887, hishwe abakristu barenze ijana. Umunsi wa hebuje iyindi ni uwo ku itariki ya 3 Kamena 1886, igihe batwikiye abakristu mu miba y’imbingo i Namugongo. Kuva kera kugeza na n’ubu, amaraso y’abazira ukwemera Imana ni imbuto yera abakristu benshi.