01 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
Karoli yagiraga imico myiza cyane. Ndetse bamwitaga «Karoli w’imico myiza». Se yari umwami, aza kwicwa na bamwe mu ngabo ze bamuziza ko atemera amabwire agakoresha ubutabera. Yapfuye Karoli afite imyaka itanu. Asigarana na nyina, nuko amaze kuba umusore aba umutoni w’umutware mukuru w’intara ya Flandriya. Uwo mutware ajya gupfa, yamuraze umutungo we wose hamwe n’aho yatwaraga. Ibyo bintu bitagira ingano yari amaze kuragwa atangira kubifashisha abakene, imbabare n’indushyi z’amaoko yose. Yazindukaga kare akabanza kuzenguruka mu bakene abaha imfashanyo mbere yo gutangira indi mirimo ikomeye ashinzwe. Akenshi rero ntiyatumaga hari umutangira imfashanyo kuko yabaga ashaka kuganira n’izo ndushyi. Abarwaye akabashakira imiti, ntabe rwose yakwiriza umunsi atagize icyo amarira abababaye. Impuhwe zo zamuhoraga ku mutima no mu mirimo y’ubutegetsi akirinda kugira uwo ahutaza. Iyo yamenyaga ko hari umutegetsi wahohoteye umukene utishoboye, yaramurengeraga agashirwa amurenganuye. Ibyo byose byatumaga Karoli agira abanzi benshi mu bakomeye kugeza ndetse ubwo bagiye inama yo kumwica. Umugambi wabo uranoga koko, bahengera agiye mu Kiliziya gusenga nk’uko byari akamenyero kuri we, bamusangamo bamutsinda imbere y’ishusho rya Bikira Mariya. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari ya Kristu yari yaritangiye abakene.