Kasilda

09 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Kasilda yari umukobwa w’umwami. Se yangaga abakristu bikabije. Abatoteza, akabafunga, n’ibindi bibi byinshi yakoreraga uwitwa umukristu wese. Kasilda ariko we yari atandukanye na Se nubwo bwose yari atari yabatizwa ngo abe umukristu. Yajyaga abyika nijoro iwabo bamaze gusinzira akajya kugabirira imfungwa z’abakristu. Haciye iminsi bamurega kuri Se ko yamaze ibintu by’urugo abiha abakristu. Umwami aramwubikira nijoro ngo amufate ajyanye ibyo bintu, nuko araza n’imugati yuzuye inkangara nini, agiye gusakirana na se imigati yose ihinduka indabyo. Nuko Se areba muri ya nkangara abonamo indabyo, aramureka arahita; ageze imbere indabyo zihinduka imigati, arakomeza ajya gufungirira abakristu. Nyuma Kasilda yafashwe n’indwara iramurembya, abavuzi bamubwira ko adashobora gukira. Imana yongeye ariko kumukorera ibitangaza arabonekerwa, abwirwa ko azajya kwiyuhagira mu Kiyaga kitiriwe Mutagatifu Visenti, akazakira. Kasilda yiyemeza kubibwira Se, nuko aramwemerera. Ajyayo rero nk’uko yari yabihidshuriwe, nuko agezeyo arakira. Kasilda ashimira Imana cyane, maze umurage we munini awubakishamo Kiliziya nziza nini hamwe n’inzu y’abashaka kwiyegurira Imana. Ni naho yagumye kugeza apfuye mu w’1007. Nyuma y’urupfu rwe kandi kumva ye hakomeje kujya habera ibitangaza ku bamwiyambaje.