Kayitani

07 Kanama | Liturijiya y'umunsi | Ivug10, 8-9 ; Mk10, 17-30
Kayitani azwiho cyane kuba yarabaye umunyamabanga kwa Papa Yuli wa II. Uretse imirimo yindi isanzwe ya Kiliziya, Kayitani yari yaritangiye abakene n’indushyi ; akaba kandi n’umuntu ukunda gusenga. Afashijwe n’inshuti ye Yohani Petero Caraffa, umwepiskopi wa Chietti. Yashinwe umuryango w’abasaserdoti b’abateyatini (Théantins). Ni ukuvuga abo yatozaga kuba urugero rw’abandi basaserdoti mu mirimo yose ya gisaserdoti. Kayitani yababereye urugero rw’indahinyuka mu nshingano z’uwo muryango. Ni na we watowe mbere aba umukuru w’uwo muryuango. Bamamaje Inkuru nziza henshi, cyane cyane i Roma, Venise na Naple, ari naho yaguye.