Kazimiri

04 Werurwe | Liturijiya y'umunsi | Fil 3,8-14; Mt22,34-40
Kazimiri yavukiye i Krakoviya muri Polonye. Se yari umwami w’icyo gihugu. Kuva akiri muto, nyina yamutoje imigenzo myiza ya gikristu. Yari umwana ujijutse cyane kandi ufite igikundiro mu bantu. Aho akuriye yabaye umuntu w’inyangamugayo kandi witangira umurimo ashinzwe. Mu mibereho ye, ikingenzi kuruta byose kuri we kwari ugushyikirana n’Imana mu isengesho. N’ubwo bwose yari umwana w’umwami, ukwigomwa kwe kwatangazaga rubanda. Yabyukaga igicuku cyose, agasenga kugeza bujya gucya. Nta munsi n’umwe yasibaga Misa. Ndetse nta n’uwamurushaga kwamamaza ukwemera gutagatifu no kukurwanira ishyaka mu magambo no mu migenzereze ye yose. Yarengeraga abakene, indushyi, abarwayi; kugeza ubwo yitwa «Umuvunyi w’imbabare». Yabaye umukristu w’indakemwa mu mico no mu myifatire haba kubya roho cyangwa ku by’umubiri; yima amatwi abamubwiraga ko iyo myifatire ya gikristu ikabije idakwiye umwana w’umwami. Imana nayo yamwigombye akiri muto, afatwa n’indwara, imuhitana afite imyaka makumyabiri n’itandatu gusa.