11 Kanama |
Umunsi wibukwa |
Hoz2, 16-22 ; Lk14, 25-33
Klara, bisobanura « Urumuri ». Klara w’Asizi yabaye nk’imbuto yatewe na Mutagatifu Fransisko w’Asizi, maze iyo mbuto ikarumbukira Nyagasani. Umunsi umwe yumvise inyigisho za Fransisko, asan’uwumvise ijwi rya Kristu rimuhamagara. Yujuje imyaka cumi n’umunani, nibwo yasize ubukire bwinshi bw’iwabo yiyegurira Imana, asezerana kwiberaho mu bukene. Imisaysi ye myiza cyane yarayiyogeshesheje, nuko afata umwambaro w’abihayimana yiyegurira Krisu wenyine akunda.