Klementi

23 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi | 1 Pet 5, 1 - 4; Yh 21, 15 - 17
Klementi yari umuromani akaba umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo. Ni we wa kabiri mu basimbura ba Mutagatifu Petero Intumwa mu buyobozi bwa Kiliziya. Yabaye akimara gutorwa yihatira cyane kwogeza ukwemera gutagatifu. Uwo mwete ariko wo kwamamaza Ivanjili watumye umwami Trayani amugirira urwango rutavugwa ! Nuko amucira mu kirwacya Krime. Aho yari yariciye abakristu bagera ku bihumbi bibiri bakoreshwaga imirimo y’agahato. Ahageze asanga benshi mur ibo ari indembe barazahaye. Nuko atangira ubwo gutanga urugero rwiza afasha abandi. Yarangizaga icyate cye, agakora n’icy’abazahajwe n’umunaniro. Bose arabigisha abakangurira gufashanya, abatoza gusenga kandi abarinda kwiheba. Bavuga ko icyo gihe Klementi yasabye Nyagasani igitangaza inyota ibageze habi maze bakabona amazi yo kunywa. Ibyo ndetse ngo byaba byaratumye icyo gihe abari barataye bagarukira ukwemera. Trayani aho abimenyeye yarushijeho kurakara, ategeka ko bajugunya Klementi mu nyanja bamuziritseho ibuye rinini mu ijosi. Nguko uko iyo ntumwa y’Imana yarangije imibereho yayo hano ku isi.