Klementi Mariya Hofbaweri

15 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Mozaviya ho muri Cekoslovakiya, tariki ya 26 Ukuboza 1751, anabatizwa uwo munsi. Ababyeyi be bari abahinzi ndetse banakennye ariko bakaba abakristu beza. Se yapfuye Klementi afite imyaka irindwi. Nuko kuva ubwo atangira guhangana n’imvune kugirango abone ibibatunga we na nyina. Nyina agerageza kumurera neza gikristu no kumutoza gukunda Imana n’abantu. Hagati aho umukuru w’abamonaki yagerageje kumufasha muri byinshi ndetse anamwigisha ikiratini. Aho uwo mugiraneza apfiriye, Klementi yigiriye mu bwiherero bwa wenyine kugirango arusheho kwitagatifuza. Nyuma yagiye i Roma, nuko ahindukiye anyura i Trivoli. Umwepiskopi waho Barnaba amubonana ingabire y’ubwitagatifuze, niko kumuha umwambaro w’abihayimana. Amara aho amezi atandatu, nyuma ajya i Viyene muri Otrishiya kwitegura guhabwa ubusaseridoti. Yasubiye i Roma yinjira mu muryango w’abademptoristi, nuko ahabwa ubusaseridoti mu 1786. Kuva ubwo yamamaza Ivanjili cyane henshi, yubakisha ibigo by’imfubyi, amashuri, akora n’indi mirimo myinshi inyuranye y’iyogezabutumwa. Klementi Hofbaweri niwe Mudage wa mbere winjiye mu muryango w’abadomptoristi akamamaza cyane Ivanjili muri Polonye no mu Budage; naho kuva mu 1808 ayamamaza bikomeye i Viyene muri Otrishiya. Ukwitagatifuza kwe n’umurava yagiraga byatumye bamwita «Intumwa y’umugi wa Viyene». Yitabye Imana tariki ya 15 Werurwe 1820 i Viyene.