Klotilda

04 Kamena | Liturijiya y'umunsi | 1Pet 3,1-9; Mt 7, 21-27
Klotilda yari umukobwa w’umwami wa Bourgogne mu Bufaransa. Mu buto bwe yarerewe i Genève mu Busuwisi. Yahawe Batisimu akuze, amaze gushyingiranwa na Clovis wari umwami w’Ubufaransa. Nyamara uwo Clovis yiberaga aho yaranze kubatizwa kuko atemeraga ubukristu. Ariko umugore we yakomeje kumwigisha buhoro buhoro, aho bigeze Clovis yemera kuba umukristu abatirizwa i Reims mu mwaka wa 496. Mu mwaka wa 511, Clovis yitabye Imana. Agahinda Klotilda yatewe n’urupfu rw’umugabo we ntikarangiriye aho. Kuko no mu mwaka wa 524 yapfushije imfura ye Klodomiri ndetse n’abandi bana be babiri basigaye bakicwa bwa nyuma na nyirarume. Ayo magorwa yose Klotilda yakomeje kuyihanganira abitura Imana, akomeza ahubwo kwihatira ibikorwa bye by’urukundo, agoboka abakene n’imbabare. Nyuma Klotilda yimutse i Paris ajya gutura i Tours, ari naho yaguye mu mwaka wa 545. Umurambo we washyinguwe i Paris, iruhande rw’imva y’umugabo we.