06 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
Nikoleta Boillet yavukiye i Corbie bugufi ya Amiens mu Bufaransa, ku wa 13 Mutarama 1381. Kumwita Koleta byakomotse ku rukundo ababyeyi be bakundaga Mutagatifu Nikola. Yakuze akunda gufasha nyina imirimo yo mu rugo, yayirangiza akamutoza gusoma imibereho y’abatagatifu. Mu ishuri yakundwaga n’abarimu na bagenzi be. Aho agereye mu ishuri, akamenyero ko gusenga ntiyigeze akareka. Mu gihe abandi babaga bisakuriza bategereje igihe cyo gukina, we yinyabyaga mu Kiliziya akanya gato agasenga. Ugusenga kwe kandi ntibyari ukududubiza amagambo yari yarafashe mu mutwe gusa. Ahubwo byari ukwisuganya mu mutima maze akahasanga Imana imutuyemo akayiganiriza nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we akunda kandi yubaha. Hagati aho Koleta yagize ibyago bikomeye apfusha nyina, hashize iminsi na se aramukurikira, nuko Koleta yisigarira aho wenyine! Muri icyo gihe yari asigaye wenyine, yajyaga gufasha mu bitaro by’i Amiye. Icyo gihe kandi yari ategereje kuziha Imana. Yashakaga kwinjira mu muryango w’Abafransisikani kuko yakundaga Mutagatifu Fransisko w’Asizi na Mutagatifu Klara. Mu bigo bibiri yinjiyemo ntiyashoboye kuhaguma, yahisemo kwibera umufransisikani ariko ataba muri Monasteri. Nibwo asabye kwigira mu bwiherero bwa wenyine mu kazu gato kari kometse kuri Kiliziya. Ibyo byose kwifungirana wenyine mu bwiherero bwo gusenga byari bihanze muri icyo gihe. Ubwo buzima bwo kuba wenyine asenga kandi yibabaza, yabuhisemo kugirango yitangire Kiliziya yari yagirijwe muri icyo gihe. Kimwe na Gatarina w’i Siyena, Koleta nawe yari afitiye Kiliziya urukundo ruhebuje. Twavuga ko ubutumwa bwe bw’ingenzi muri Kiliziya bwabaye imibereho yo gusenga, kwigomwa no kwibabaza kubera nyine Kiliziya. Nyuma Imana yaje kumusaba kuvugurura umuryango w’abafransiskani. Kubera ibihe bibi, uwo muryango w’Abafransisikani wari waradohotse ku matwara meza wari waragiriwe na Mutagatifu Fransisko w’Asizi na Mutagatifu Klara w’Asizi. Mu mwaka w’1405, byabaye ngombwa ko Koleta ava mu bwihugiko bwe, ajya kubonana na Papa Benedigito wa XIII amaugezaho igitekerezo cye. Amaze kubibonera uruhusa, Koleta yahawe umwambaro w’abaklarisa, nuko ashinga ikigo cya mbere cy’abiyemeje kwivugurura no gusubira ku matwara ya mbere umuryango wasigiwe na Mutagatifu Fransisiko na Mutagatifu Klara. Ibigo bishya birashingwa hirya no hino mu Bufaransa no mu Budage, ibindi bigo nabyo byari bisanzwe bivugurura amatwara yabyo. Iryo vugururwa naryo ryageze no ku ruhande rw’abagabo, Koleta yabifashijwemo n’umupadiri w’umufaransiskani witwaga Heneriko wa Balde, bityo umuryango wose wongera kuvuka bundi bushya no gusubirana i toto ryawo rya mbere. Ntagushidikanya ko iryo vugururwa ry’umuryango ryashimwe n’abijuru kubera ko ryakuruye urubyiruko rwinshi mu butore bw’abafaransiskani bitabiriye ubuvugurure. Koleta yashoje umurimo we wo kwitangira Nyagasani kuri iyi si mu mwaka w’1447, ubwo yafatwaga n’indwara mu mpera za Gashyantare, agakingurirwa ijuru ku ya 6 Werurwe 1447, aho yari i Gand mu kigo yari yarashinze