23 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
1 Bam 19, 16 - 21; Mt 7. 21 - 27
Kolombani ni umumonaki w’ikirangirire ukomoka muri Irlande. Mu mwaka wa 590 nibwo yageze mu Bufaransa ari kumwe n’abandi n’abandi bamonaki bagenzi be bagera ku icumi. Nyuma y’ingendo nyinshi yakoze mu myaka cumi n’ine yose mu bihugu by’Uburayi yamamaza inkuru nziza, yashinze, yashinze ikigo cy’Abamonaki i Luxeil muri Bourgognes maze agiha amategeko akomeye cyane. Yahabanaga n’abamonaki bagera kuri magana atatu. Nyamara ariko kubera ubushyamirane Kolombani yagiranye n’abepiskopi, yimukiye i Babbio mu Butaliyani, naho ahashinga ikigo cy’Abamonaki. Ni naho yaguye amaze kuzahazwa n’umunaniro, mu mwaka wa 615.