21 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1934, Papa Piyo wa XI yashyize mu rwego rw’abatagatifu Furere Konradi wo mu muryango w’Abakapisini. Kuva yinjira muri uwo muryango, umurimo yakoze igihe cyose wari uwo kwakira abashyitsi. Yavukiye ku musozi wa Parzham mu ntara ya Bavière mu Budage. Mbere yo kwiyegurira Imana yitwaga Yohani Birndorfer. Yiswe Konradi amaze kuba umufurere. Kuva akiri muto yagumye iwabo afasha ababyeyi be bari abahinzi-borozi. Yiyeguriye Imana afite imyaka mirongo itatu n’itatu ubwo yinjiraga mu muryango w’Abakapusini. Umuryango w’Abakapusini b’i Altötting mu Budage bari bashinzwe ahantu hakorerwa ibitaramo by’amasengesho no kwakira abantu baturutse impande zose. Bityo rero Furere Konradi niwe wari ushinzwe kwakira no gufasha abaje gusenga. Yari umuntu wiyoroshya kandi akaba n’umunyampuhwe cyane. Kubera imirimo myinshi yakoraga ku manywa, amasaha menshi ya nijoro yayamaraga asenga. Umwanya munini yabaga asengera imbere y’ishusho ya Bikira Mariya ndetse akanashengerera Isakramentu ritagatifu. Yasinziraga amasaha make cyane. Nyuma y’imyaka mirongo ine n’umwe yose yamaze kuri uwo murimo utoroshye akorera Nyagasani, Konradi yazahajwe n’umunaniro kuko urupfu rwamwibye, akitaba Imana nyuma y’iminsi itatu gusa arwaye. Hari ku wa 21 Mata 1894.