16 Nzeli |
Umunsi wibukwa |
2Kor 4,7-15; Yh 17,11-19
Korneli yari umunyaroma kavukire. Yasimbuye Papa Fabiyani mu mwaka wa 251. Icyo gihe ariko hari undi wari warihaye uwo mwanya atabitorewe, nuko baramwamagana Korneli aba ari we uba Papa wenyine. Ntihaciye kabiri umwami Gallus aramurwanya, Papa Korneli arahunga, aza kugwa mu buhungira mu mwaka wa 253. Korneli yari inshuti ikomeye ya Mutagatifu Sipiriyani wari umwepisikopi wa Carthage. Ni nayo mpamvu bahimbarizwa umunsi umwe.