Kosma na Damiyani

27 Nzeli | Liturijiya y'umunsi | 1Yh 3, 14 -18; Mt 8,14-17
Abo batagatifu bombi bahowe Imana umunsi umwe. Kosma na Damiyani bari abavuzi, ariko kandi bagafasha n’abantu kuri roho. Bari abakristu bakunda Imana byahebuje kandi bagira n’impuhwe. Igihe habaye itotezwa ry’abakristu ku ngoma ya Diyoklesiyani, bombi barafashwe barafungwa, hanyuma bacibwa umutwe, bazira ko banze guhakana ubukristu. Bakaba baragambaniwe kandi na bamwe mu bo bari baravuye, bibagiwe ineza babagiriye. Papa Feligisi wa IV ni we wubakishije Kiliziya nini kumva yabo.