Kresensiya Höss

05 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Kresensiya yavukiye i Kaufbeuren mu Budage. Ababyeyi be bari abakene cyane. Amaze gukura yashatse kwiyegurira Imana, ariko umuryango yifuzaga kwinjiramo uramwangira kubera ko ababyeyi be bari intamenyekana kubera ubukene. Hagati aho umutware w’umujyi agerageza kumuvuganira ku mukuru w’ababikira, nuko aho bigeze baramwemerera. Bamwakira ariko basa n’abiyerurutsa, kuko atangiye Novisiya, uwo mukuru w’ababikira yaramuruhije cyane kugirango bizamunanire asezere. Akamukoresha imirimo ivunanye abandi badakora, akamucunaguza, mbese amushyiraho amananiza yose, ariko undi akabyakirana umutima mwiza ahubwo akabitura Imana. Buhoro buhoro ariko, bagenzi be ndetse n’abakristu bandi barushagaho kumukunda kubera ubupfura bwe n’ukwitagatifuza kwe. Umukuru w’umuryango amaze gusimburwa, Kresensiya yashinzwe kuyobora Novisiya. Uwo murimo ukomeye yawukoze imyaka igera kuri makumyabiri n’itanu; awukorana ubwitange n’umurava, ayobora abo ashinzwe inzira y’ubutagatifu. Mu mwaka w’1741, Kresensiya yatorewe kuyobora umuryango wose w’ababikira. Bagenzi be bamwakirana ibyishimo, abandi bantu babo baramuyoboka baramukunda, abenshi bagakunda kuza kumugisha inama. Urukundo rukomeye abantu bamukundaga rwaje no kugaragara nyuma mu rupfu rwe, aho yaherekejwe n’imbaga y’abantu batabarika. Na n’ubu kandi, abantu benshi bakunda kujya gusengera ku mva ye.