Kristina

24 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Kristina yahowe Imana akiri muto cyane. Ababyeyi be bari batuye i Bolsena ho mu Butaliyani, bakaba abapagani batemera na gato. We yari yaragize amahirwe yo kuba umukristu kandi agakunda Imana bikomeye. Mu bwitange n’ukwemera gushyitse yari afite, ntiyihanganiye gukomeza kubona amashusho y’ibigirwamana iwabo basengaga, yari akoze muri zahabu na feza. Niko kuyafata arayamenagura, maze ibisate byayo abigabagabanya indushyi n’abakene. Ibyo ababyeyi be, kuko babibonyemo sakirirego, ntibabyihanganira nuko baramwica.