Kristiyana

15 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Igihe umwami Konsitantino agabye ibitero by’abaromani mu ntara ya Jeworjiya, bahasanze umutegarugori w’umukristukazi, ariko ntihagira ushobora kumenya inkomoko ye. Yari umuntu w’ingeso nziza, agakunda gufasha abantu kandi akazirana n’uburyarya. Yivugiraga ubwe ko yamamaza ingoma ya Kristu. Bavuga ko yakijije umwana w’umukobwa wari wararembye amukoreyeho igitangaza. Hari ubwo kandi umwamikazi yamutumyeho ngo aze mu ngoro ye kuko yari yarazahajwe n’indwara. Nyamara Krisiyana atinya kujya mu ngoro y’umwami. N’uko umwamikazi asaba ko bamujyana kwa Kristiyana. Agezeyo nawe yamukoreyeho igitangaza arakira. Umwamikazi rero ashatse kumuhemba ibintu by’akataraboneka Kristiyana we arabyanga, aramubwira ati: “Ibyo byose ushaka kumpa ntacyo bimbwiye;ahubwo icyanezeza ni uko wowe n’umwami mwahinduka mukaba abakristu beza”. Umwamikazi rero nawe niko kubimwemerera. Nuko we n’umugabo we bemera guhabwa Batisimu.