Kristofori

25 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Imibereho ya Kristofori ntiyamenyekanye neza ngo bagire icyo bamuvugaho ku buryo burambuye. Bavuga ko yabaye muri Turkiya ahagana mu mwaka wa 250 nyuma y’ivuka rya Yezu. Yari umugabo w’igihangange utakwisukirwa n’ubonetse wese. Akifuza rero kumenya umwami urusha abandi bose amaboko ngo azabe ari we akorera. Bati umwami w’Abaromani arakomeye cyane, ariko kandi bati Yezu Kristu amurursha amaboko. Ashaka kumenya rero uko yabigenza ngo azakorere Kristu. Bamubwira ko kumukorera neza ari ukugirira abandi neza, kandi ugasenga Imana. Nibwo agiye ku mumonaki wiberaga wenyine ngo amwigishe gusenga. Nyamara uko iminsi yicumaga, ibyo bikagenda bimurambira. Kubera imbaraga nyinshi yari afite, umwigisha we amwohereza kujya afasha rubanda kwambuka umugezi munini nta kiguzi bamuhaye. Nuko akabambutsa n’inkoni ndende abatwaye ku bitugu bye. Umunsi umwe nibwo akana k’agahungu kaje kumusaba ngo akambutse. Nuko bageze hagati mu ruzi karamuremerera bidasanzwe, hafi yo kurohama! Kristofori amubaza uwo ari we. Undi ati : “Ndi Kristu Imana yawe. Ni We uhetse”. Nyuma Kristofori yahowe Imana ku ngoma ya Desi. Yagizwe umutagatifu, agirwa umurinzi w’abari ku rugendo.