Lamberti

17 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Lamberti yari umwepisikopi wa Maestricht, ari nawo mujyi yari yaravukiyemo. Yahawe ubwepisikopi akiri muto, asimburwa na Teobaldi wari warahotowe n’abagome. Nyuma yahoo umwami Ebroin asimburiye se ku ngoma, yaje kugirana ubwumvikane buke na Lamberti, bitewe ahanini nuko Lamberti atinyuka kumugira inama, akamubuza gukora amafuti. Umwami aramurakarira cyane ashaka kumugirira nabi, biba ngombwa ko Lamberti ahungira mu kigo cy’abamonaki i Stavelot, aho yamaze imyaka irindwi akurikiza imibereho y’abamonaki. Yaranzwe cyane n’ukwigomwa, ukwiyoroshya no gusenga cyane. Umwami Ebroin amaze gutanga, Lamberti yavuye mu buhungiro, asubira kuyobora Diyosezi ye. Yongera guhagurukira kwamamaza Inkuru nziza hose, ari nako atanga urugero rwiza mu bakiristu be mu kwitagatifuza. Lamberti yishwe n’abanzi ba Kiliziya bamuciye umutwe, azize ahanini ko yanze ko umwami yirukana umugore we w’isezerano ngo arongore undi. Abakiristu benshi bakunze kumwambaza, cyane cyane mu gihugu cy’Ububiligi.