Lawurenti

10 Kanama | Umunsi mukuru usanzwe | 2 Kor9, 6-10 ; Yh12, 24-26
Lawurenti yari umudiyakoni i Roma ku ngoma ya Papa Sigisti wa II n’iy’umwami Valeriyini. Yari ashinzwe umutungo wa Kiliziya y’i Roma. Igihe rero umwami Valeriyini atangiye gutoteza abakristu, akica Papa Sigisti wa II n’abadiyakoni be, Lawurenti icyo gihe baramuretse kuko bashakaga ko abanza kwerekana ibintu Kiliziya itunze. Nuko bahamagara Lawurenti ngo yerekane ibintu Kiliziya itunze, we rero abasaba iminsi itatu ngo ajye kubikoranya abibereke. Ubwo Lawurenti aragenda akoranya abakene bose b’i Roma n’indushyi zaho, abazanira umucamanza mukuru w’i Roma aramubwira ati : « Dore ibyo mwantumye ndabibazniye. Ngiyi imari Kiliziya itunze. Uzabwire umwami abamenye kuko ubundi ari twe twabitagaho ; none ubu twe tukaba dutabariye Kristu ». umucamanza mukuru rero wari wizeye kubona ibintu byinshi bitabarika, uburakari buramwegura maze si ukurakara arabisha ! Diyakoni Lawurenti afatwa ubwo, batangira kumutwika umubiri wose buhoro buhoro bamukaranga. Bavuga ko yabwiye umucamanza ati : « Uruhande ruumwe rwahiye neza, noneho nimuhindukize mukarange n’urundi niba mushaka ko umwami aza gufungura inyama zihiye neza uyu munsi ». Muri ubwo bubabare bukaze bw’umuriro, Lawuremti yaherekaniye ubutwari bukomeye bushingiye ku kwemera kwe gushyitse. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu. Ibisigazwa bye biri muri Bazilika yamwitiriwe « Basilica San Lorenzo » i Roma hafi ya Campo Verano.