28 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Lawurenti yavukiye i Manille muri Philippines. Yahowe Imana ari mu Buyapani. Igihe bamujyanye mu rukiko yabwiye abacamanza ati:«Niyo umubiri wanjye waba ukomeye inshuro igihumbi, nakwemera kuwuhara aho kwihakana Kristu». Abandi bagenzi be cumi na batanu bahowe Imana duhimbaza kuri uyu munsi, icyenda muri bo ni Abayapani, bane bakomoka mu gihugu cya Espanye. Abo bose bahowe Imana mu myaka y’1633,1634 no mu 1637 mu gihugu cy’Ubuyapani.