21 Nyakanga |
Liturijiya y'umunsi |
Sir 39,6-10; Mk 4,1-9
Lawurenti yavukiye i Brindisi mu Butaliyani. Ababyeyi be bashakaga ko aba umusirikare, ariko Imana nayo burya ifite uko yihitiramo. Amaze kuzuza imyaka cumi n’itandatu, yiyumvisemo ijwi mu mutima we rimuhamagarira kwiyegurira Imana. Yinjiye mu muryango w’Abafransiskani i Verone, akomerezaho amashuri arangiriza muri Kaminuza. Yari azi ubwenge kandi akamenya ukuvugana ubuhanga indimi nyinshi: ikidage, igifaransa, ikigereki, igihebureyi n’izindi.
Yaharaniye cyane kwamamaza no kurengera amahame ya Kiliziya gatolika, aba icyamamare, amenyekana i Roma kwa Papa no mu bategetsi b’ibihugu. Papa yamwohereje henshi mu bihugu by’Uburayi kwamamaza Ivanjili, ahanini kugira ngo amenyekanishe amahame ya Kiliziya Gatolika abaprotestanti bahakanaga. Mu mirwano y’Abagatolika n’Abayisilamu yabereye muri Hongiriya, yabaye intwari cyane maze arangaza imbere abakristu atwaye umusaraba mu ntoki.
Nyuma yatorewe kuba umukuru w’umuryango w’Abafransiskani, uwo murimo ukomeye awukorana ubwitonzi n’umurava kandi yicisha bugufi.