Lawurenti Yusitiniyani

05 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Lawurenti yavukiye i Veniste mu gihugu cy’ubutariyani. Akiri muto yakundaga gusenga cyane kandi akigomwa ibintu bimwe na bimwe bimushimisha. Amaze kuba umusore, yiyeguriye Imana mu muryango w’abihayimana bitiriwe Mutagatifu Jorji w’i Alga. Ahageze abera bagenzi be urugero mu kwitagatifuza, nuko nyuma baranamutora ngo ababere umuyobozi. Hashize igihe yatorewe kuba umwepisikopi wa Venise. Mu mirimo Lawurenti yihatiye gukora mbere na mbere muri Diyoseze ye, yanditse udutabo twinshi two gufasha abasaseridoti n’abakirisitu kuyoboka neza inzira y’ubutagatifu. Ikindi yihatiye cyane ni ugufasha abakene no kwita ku barwayi. Yahoraga abwira abakungu ati «ubukungu ntacyo bwaba bumaze mubwikubiye ntimufashe abakene». Uko guhatira abakire gufasha abakene byashushe n’ibimuteranya i bwami. Ariko nyuma umwami aza kubona ko Lawurenti Atari umuntu usanzwe, ko ahubwo ari umuntu w’Imana koko. Lawurenti agiye kwitaba Imana yabwiye abamurindaga ati:«Ubu ntabwo ari igihe cyo gukira, ahubwo n’igihe cy’umunezero kuko nsanze uwo niyeguriye». Hari ku wa 8 Mutarama 1455.