Lazaro

17 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Lazaro yari atuye i Betaniya muri Palestina, hamwe na bashiki be Marita na Mariya. Bari inshiti za Yezu Kristu cyane aribyo byatumye Yezu yarakundaga kuza iwabo kuharuhukira. Nuko rimwe Lazaro afatwa n’indwara, araremba cyane ndetse nyuma iramuhitana. Nubwo yapfuye ataherukanaga na Yezu, We icyo gihe yarabimenye kuko yabwiye intumwa ze ati: “Lazaro amaze gupfa”. Ahera ko rero arahaguruka, cyakora agera iwabo Lazaro amaze iminsi ibiri ahambwe. Ivanjiri itubwira ko yasanze bakimuririra, nawe ararira. Rubanda rero ngo rubone ko Yezu arize, ruti: “yamukundaga koko, ikirinze kuriza umugabo nka Yezu”. Nyuma rero nibwo Yezu azuye Lazaro nk’uko Bibiliya ibitubwira. Mu mateka ya Kiliziya batubwira ko abanzi bahoraga bashaka kwica Lazaro na bashiki be kubera ko bemeraga ko Yezu Kristu ari Imana by’ukuri, ko yabyiyigishirije kandi akabyerekana azura Lazaro. Lazaro yamamaje byimazeyo Ivanjiri ntagatifu, aba ndetse n’umwepiskopi w’indakemwa, hanyuma aza guhorwa Imana afite imyaka mirongo inani.