10 Ugushyingo |
Umunsi wibukwa |
Sir 30,6 - 10; Mt 16,13 - 16
Leo yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 440. Mu gihe cye, Kiliziya yahuye n’imidugararo myinshi. Leo ariko aba intwari nti yatezuka akomeza aba umugabo, arabirwanya azitira abanzi bateraga i Roma, avuguruza n’abahakanyi bayobyaga abakristu bahakana ukwigira umuntu kwa Jambo; agobotora Kiliziya mu byago no mu makuba. Leo yigishije neza kandi yandika neza, ahamya ukwigira umuntu kwa Jambo. Ati:«umukiristu nyawe ahamya icyubahiro afite; ko ari ingingo y’umutwe n’iyumubiri wa Kristu». Ibaruwa ye yohereje mu nama ya Kiliziya yabereye I Kalsedoniya, yafashije rwose abapiskopi bari bayiteraniyemo mu kubeshyuza inyigisho z’abahakanyi. Amahoro Leo yahoranaga ku mutima we yayakeshaga ahanini urukundo n’ukwemera yari afite. Yigishije ivanjiri cyane kandi ayikundisha abakristu. N’uko akabafasha guhora bazirikana urukundo Imana yagiriye abantu. Leo yanditse ibitabo byinshi byiza kurusha abandi barium ba Kiliziya, byerekeye ukwigira umuntu kwa Jambo. Yapfuye mu mwaka wa 461, ayoboye Kiliziya imyaka makumyabiri.