Leokadiya

09 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Leokadiya yakomokaga i Toledi mu gihugu cya Espagne. Kuva akiri muto agakunda gusenga cyane, umutima we awegurira rwose Kristu. Abaturage benshi bari bamuziho ubutagatifu, mbese muri uko kwitagatifuza abera urungano rwe urugero rw’indakemwa. Nuko aho itegeko ryo kujujubya abakristu ritangiwe, Dasiyani wari umutegeka w’abaromani muri Espanye yohereza abajya gufata Leokadiya kuko yari azi ko ari umukristu kazi w’imena. Nibwo rero Dasiyani amutegetse guhakana ubukristu akava mu idini ryaciwe mu gihugu. Naho Leokadiya we amusubiza ko ahubwo ingoma y’Imana igomba kogera hose kandi ko itagira imipaka. Kuva ubwo rero batangira kumukubita bikabije, amaze kuba inoge bamujugunya munzu y’imfungwa. Abakristu bandi bamuririraga yarababwiye ati: “Nimwishime ahubwo kuko ntakiruta guhorwa Yezu Kristu kuri twe ingabo ze” kubera inabi nyinshi yagiriwe, Leokadiya yaguye mu buroko atamaze kabiri! Nguko uko iyo ntwari ya Kristu yamusanze mu bwami bwe.