Leonardi

06 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Leonardi yavukiye mu bufaransa ku ngoma y’umwami Clovis. Bavuga ko Clovis ariwe wamubyaye muri Batisimu, akamukunda cyane, akamwitaho bitangaje. Birumvikana ko Leonardi yari afite uburyo bwose bwo kunezerwa mu bukire bw’isi. Nyamara amaze gukura byose yarabisize, ahitamo kwiyegurira Imana by’umumonaki. Aragenda yigondagondera akazu kure y’aho abantu batuye akakiberamo wenyine asenga cyane kandi yigomwa byinshi. Abaturage baho batangajwe n’ukuntu yitagatifuza. Nuko babanza kujya bajya kumugisha inama, nyuma benshi muri bo bamusaba kwiyegurira Imana kimwe nawe, bakibanira. Ng’uko uko Monasteri ye yatangiye. Nyuma yasabye umwami uruhusa rwo kujya yigisha abafungwa akanabitaho. Maze aho abitangiriye ndetse benshi mu baziraga ubusa bararekurwa. Uwo murimo yarawukomeje kugeza igihe apfiriye. Niyo mpamvu Mutagatifu Leonardi yagizwe umuvugizi w’abafungwa.