19 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Bruno niryo zina ry’ababyeyi be. Yavutse mu muryango w’ibikomangoma muri Alsace. Arangije amashuri yiyeguriye Imana aba umusaseridoti, yamamaza ubutumwa muri Diyosezi ya Tours mu Bufaransa. Mu mwaka w’1026, yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ta Turu. Nuko ashishikarira cyane gusura abakristu be ngo abagezeho ubwe ijambo ry’Imana; ibigo by’abamonaki nabyo abiha andi matwara mashya yafasha kurushaho kwitagatifuza, akurikije aya Cluny wavuguruye abamonaki. Mu mwaka w’1049, yatorewe kuba umushumba wa Kiliziya gatolika, aribwo afashe izina rindi yitwa Lewo wa IX. Kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya, yahereye ko yamagana iby’uko abasaseridoti bashaka abagore. Ikindi yarwanyaga cyane ni abashaka ubukire bw’amafaranga bacuruza iby’iyobokamana. Ubwo kandi ni nako yazengurukaga Uburayi bwose kugirango avugurure byinshi bitari bimeze neza. Ku ngoma ye kandi nibwo ubutegetsi bw’i Roma bwatandukanye n’ubw’i Konstantinopole, bityo havuka ubutandukane bugaragara hagati ya Kiliziya y’i Burasirazuba (Orthodoxe). Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ayobora Kiliziya, imiruho n’umunaniro byari bimaze kumuzahaza. Maze igihe agiye gupfa asaba ko bamujyana ku mva ya Mutagatifu Petero, nuko ahageze araca hari ku itariki ya 19 Mata 1054.