Lidivina

14 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Lidivina yavukiye ku babyeyi bakennye. Se yari umuraririzi ahitwa Schiedam bugufi ya Rotterdam. Yujuje imyaka cumi n’itanu yagize amakuba aragwa avunika imbavu. Iyo mvune ayimarana igihe kirekire; nyuma ndetse abaganga bamuhakanira ko adashobora gukira. Uko iminsi yicumaga niko uwo mwana yarushagaho kumererwa nabi, bigera n’aho umubiri we wose ucika ibisebe. Nyamara ubwo bubabare ntibwamuteye kwiheba. Ahubwo we yiyumvisemo ubutorwe bwe muri ubwo bubabare ngo abutangeho impongano z’ibyaha by’abantu nk’uko Yezu ubwe yemeye kubabara bitavugwa ngo acungure abantu. Lidivina yamaze imyaka mirongo itatu n’umunani muri ubwo bubabare atabasha kweguka. Igitangaje kandi ni uko yamaze imyaka cumi n’icyenda yose atunzwe n’Isakramentu ry’Ukaristiya; atarya, atanywa. Nyuma y’urupfu rwe kandi byatangaje benshi kubona ukuntu mu maso he habengeranaga. Mu mwaka w’1890 nibwo Lidivina yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu, ari nabwo benshi batangiye kumwambaza.