28 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Liyoba yinjiye mu muryango w’ababikira b’ababenedigitine b’i Wimborme mu Bwongeleza. Yari mwene wabo wa Mutagatifu Bonifasi. Ni nawe wamujyanye mu Budage ngo amufashe kwamamaza Ivanjili muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 735, Bonifasi yashyizeho Liyoba ngo abe ariwe uyobora monastery y’i Tauberbishofsheim. Nyuma Liyoba na we yashinze izindi monastery nyinshi z’ababikira b’ababenedigitine. Liyoba amaze kwitaba Imana yashyinguwe ahitwa Fulda, bugufi y’imva ya Mutagatifu Bonifasi.