Ludjeri

27 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Ludjeri yavukiye mu Buholandi. Ukwemera yagize kuva akiri muto, yagukomoye ahanini ku mibereho y’abatagatifu Bonifasi na Gregori babaye inking y’ubukristu aho mu gihugu iwabo. Ludjeri yabanje kwigishwa n’abamonaki ba Utrekti mu Buholandi, nyuma umukuru wabo amwohereza kurangiriza amashuri mu bwongeleza kugirango yigishwe na Alkwini wari umwarimu w’ikirangirire. Asohotse amashuri yagiye kwigisha i Munster ho mu Budage, nyuma ajya i Kolonye ari naho yaherewe ubusaseridoti. Kuva ubwo ntiyicara, atangira kwamamaza Ivanjili hirya no hino mu Budage no mu Buholandi, yubakisha ibigo byinshi bya’abihayimana, arabigisha kandi abashishikariza gukurikiza Ivanjili. Aho agiriye i Roma, Papa Adriyani wa i yaramwakiriye, nuko amwinjiza mu muryango w’ababenedigitini, hanyuma amutorera kuba umwepiskopi wa Munster ho mu Budage. Yitanze atizigama muri uwo murimo ukomeye, avugurura abakristu benshi barushaho kuyoboka inzira igana Imana. Yari umuntu kandi ukunda byahebuje gusenga kubera cyane cyane icyabahiro yagiriraga Nyagasani. Umunsi umwe, umwami yigeze kumutumaho ngo aze amwitabe, nuko abo amutumyeho bamusanga asenga, arababwira ati:«Nindangiza gusenga ndaza». Umwami arinda ubwo amutumaho uburi kabiri ari uko asubiza. Aho arangirije gusenga aragenda n’ibwami. Umwami amubonye aramutonganya ngo yamusuzuguye. Nuko Ludjeri aramusubiza ati:«Biratangaje cyane ko ugirango nze kukwitaba ntarangije umurimo w’Imana! Ntuzi se ko Imana ari Yo mwami w’abami bose!». Nuko umwami yumva ko koko amubwiye ukuri noneho ashira uburakari. Buri munsi yagiraga amasaha ageneweho gusenga n’ayo yageneye imirimo. Yitabye Imana asize abikorwa byinshi byiza.