Ludovika w’i Mariyaki

15 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Yavukiye i Paris mu Bufaransa tariki ya 15 Kanama 1591. Akiri muto yarerewe mu babikira b’Abadominikani, aho yari yarashyizwe n’ababyeyi be. Se yari umwe mu bakozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu. Mu 1613, Ludovika yashyingiranywe n’umusore Antoni Legras. Agira ibyago cyakora apfakara akiri muto, kuko uwo mugabo we bamaranye imyaka cumi n’ibiri gusa. Kuva ubwo Ludovika yiyemeza kwitangira abarwayi n’indushyi bo mu mugi wa Parisi, inama no kwitagatifuza kwe akabifashwamo na Mutagatifu Fransisko wa Sale na Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Yifashishije cyane cyane inama za Mutagatifu Visenti wa Pawulo, yashinze umuryango w’ababikira bamufasha kwitangira uwo murimo ukomeye yari yaratangiye, abita «Ababikira b’urukundo». Kuba muri icyo gihe hari hadutse umuryango w’abihayimana badafungiranye ufite ibikorwa byawo hanze y’ikigo, byabaye ikintu gishya k’icyaduka mu bihayimana. Abenshi muri abo babikira bari abakobwa batigeze mu ishuri, nyamara kubera ubwitange n’ukwicisha bugufi byatumye bamwe bamenya kuvura abarwayi, abandi nabo bagirwa abarezi mu ishuri ndetse bitabira n’indi mirimo myinshi ya gitumwa. Biyambariraga imyambaro isanzwe, kuburyo rubanda rutashoboraga kumenya ko ari abihayimana usibye nyine kubibonera ku bikorwa byabo. Mutagatifu Visenti wa Pawulo yarababwiraga ati:«Urugo rwanyu murarwubake aho umurwayi arembeye; muri iyo mihanda y’umugi yuzuye indushyi; noho ubwiherero bw’isengesho bube mu Kiliziya ya Paruwasi». Mu w’1660, igihe Ludovika yitabye Imana, umuryango yashinze wari umaze kugira ibigo byinshi mu Bufaransa ndetse no muri Polonye. Kugeza na n’ubu, umurambo wa Ludovika uracyagaragara neza aho washyizwe mu kigo cya mbere cy’ababikira i Paris; aho abakristu bashobora kuvugira isengesho iruhande rwe. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu tariki ya 11 Werurwe 1934.