25 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
1 Bami 3, 11 – 14, Mt 5, 38 – 48
Ludoviko yavutse mu mwaka w’1214. Yimye ingoma y’Ubufaransa afite imyaka cumi n’ibiri gusa, asimbura se wari umaze gutanga. Umurimo wa Ludoviko w]ibanze wabaye uwo gutanga urugero rwiza mu gihugu cye, aba indahemuka, akunda Imana n’abantu.
Yabaniye neza umugore we, barera neza kandi gikirisitu abana Imana yabahaye. Yari umuntu ukoresha ukuri muri byose no kuri bose, akamenya gufata neza ingabo ze, akawirengera, akaba n’umutabazi uharanira amahoro ngo asagambe mu gihugu cye.
Muri iyo myaka y’ingoma ye, abakirisitu batabaraga bajya kurwanya abafataga nabi ahantu hatagatifu Yezu yabaye, bakabuza n’abashaka kuhagenderera. Umwami Ludoviko nawe yaguye mu nzira ajya kuri urwo rugamba rw’abatabazi b’Imana. Hari mu mwaka w’1270. Ku wa 11 kanama 1297, nibwo Papa yamushyize mu rwego rw’abatagatifu.