Ludoviko Mariya Grinyo w’i Monforti

28 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Ludoviko yavukiye ahitwa Monforti mu Bufaransa. Amaze guhabwa ubusaseridoti mu mwaka w’1700, yagiye kwamamaza Inkuru Nziza mu burasirazuba bw’Ubufaransa. Ahageze aratotezwa bikomeye ariko byose abasha kubyihanganira. Hari bimwe mu bitabo byiza yanditse, yavuzemo cyane cyane Umubyeyi Bikira Mariya. Ludoviko kandi yashinze imiryango ibiri y’abihayimana : Abapadiri ba Montfortains n’uw’ababikira (filles de la Sagesse). Ludoviko yapfuye afite imyaka mirongo ine n’itatu, agwa ahitwa Saint-Laurent sur-Sèvre, ahambwa bugufi y’ibigo byombi by’abihayimana yari yarakoreye ubutaruhuka.